Mu rukundo, abantu bamenyereye ko abagabo ari bo bagomba gufata iya mbere bakabwira abagore babo amagambo aryoheye amatwi, nyamara siko biri. Umugore na we akwiye kwirekura agatera umugabo we imitoma.
Umugabo wawe ugukunda ukora uko ashoboye ngo agushimishe, ndetse akenshi ugasanga ahora akubita hirya no hino ashakisha imibereho. Nawe rero, ugomba kwerekana ko umushimira uko kukwitaho ukamwoherereza amagambo meza yâurukundo. Icyo aguhaye cyose cyaba gitoya cyangwa kinini, ugomba kumushimira kuko ntabwo uba uzi imvune yagize kugira ngo abigereho. Ibyo bizatuma arushaho kugukunda uko bukeye nâuko bwije.
Kugaragaza urukundo umukunda, bishobora kubaviramo ubucuti budashira kugeza mushaje. Hano hari amwe mu magambo yuje urukundo yatoranyijwe na momjunction ushobora kubwira umugabo wawe akumva ko afashwe nkâigihangange:

- Numva ubuzima bwanjye bwose nabumara nibereye mu maboko yawe.
- Ikintu kiza nungutse mu buzima ni wowe. Warakoze kumbera umufasha wâibihe byose.
- Umutima wanjye utera neza kubera wowe, izuba ryandasiye ndikesha wowe kandi impumeko yacu ni imwe.
- Waba uzi igisobanuro cyâumunezero kuri njye? Kuri njyewe, umunezero ni ukugutegereza nyuma yâimirimo iruhije, naguteguriye amafunguro, nkakwitaho urwaye, nkanagutera inkunga mu gihe watsinzwe. Kuva ubu, dufite icyerekezi kimwe nâumutima umwe twembi.
- Imana yakumpaye ngo dufatanye guhangana nâimihengeri yâubuzima.
- Nterwa ishema no gutemberana nawe. Nshimishwa cyane no kugenda nawe urugendo rurerure umfashe ukuboko.
- Ngukunda uko uri kose, uko wabayeho kose ndetse nâuko uzamera kose.
- Uhereye umunsi nabayeho umugore wawe, mbona naragize amahirwe yo kubaho ubuzima butangaje
- Mu kivunge cyâabantu, amaso yanjye abona wowe gusa.
- Nezezwa no kwitwa umugore na nyina wâabana bawe.
Dr. John Gottman ni Umunyamerika akaba ari Inzobere mu byâimitekerereze nâimyitwarire ya muntu, yaragize ati: âBurya ikintu kibi cyane mu rushako, ni ugufata umugabo wawe nkâumuterankunga aho kumubonamo umukunzi wawe mushyira hamweâ.





Murakoze,nubundi ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana